
Ubwizigame bwejo hazaza ntibuva kubyo usaguye.UGAMA yahwituye abagize amatsinda mato n’amanini kucyitwa Ubwizigame.

Ibi byagarutsweho n’ubuyobozi bwa UGAMA i Huye kuri uyu wa 02 Kamena 2026 ubwo, hatangizwaga amahugurwa yiminsi 2 yahuje abantu 108 bagize za komite n’abafashamyumvire mu matsinda/amahuriro 45 yatoranyijwe mu turere 15 dukorerwamo n’umushinga PRISM ku bufatanye hagati ya UGAMA na HEIFER international binyuze mu mushinga PRISM.
Ni amahugurwa ari kubera mu nzu mberabyombi ya centre d’Aceuil Mere du Verbe mu Karere ka Huye ,hagamijwe gufasha amatsinda mato mato ariko yahawe amahugurwa yibanze abategurira kuva kukiciro cy’itsinda noneho bakitwa koperative,aho bari guhabwa ubumenyi kubigendanye n’icungamutungo,Ubumenyi ngiro mugukoresha Imari ,n’ubuhanga ngiro ku micungire y’Ubucuruzi.
HATEGEKIMANA Jean Claude umukozi muri UGAMA ushinzwe kubaka ubushobozi mu micungire y’imari kuma koperative ,mu ijambo rye ubwo yahuguraga abitabiriye amahugurwa we akaba yibukije abitabiriye aya ma hugurwa ko kuzigamira ejo hazaza humuntu kugiti cye ndetse na koperatve ubwayo biri mu byibanze kandi ko bikwiye gutegurwa.
Ati:
Niba ukeneye iterambere ryejo hazaza,tegura ubwizigame kubyo wungutse mbere yibindi byose.Ntabwo twizigama kuko turangije ibindi byose tukaba dusaguye oya! Ubwizigame ni umushinga utegurwa mbere nkiyindi yose.”

Byitezwe ko aya mahugurwa azasigira imbaraga ayamatsinda akabasiga babonye ibisabwa byose ngo babe koperative bityo bakarushaho kwiteza imbere mumibereho yabo.
