• +250788872505 / +250788442851
  • ugama@ugama.org.rw
  • B.P. 28 MUHANGA
News
Abasaga 344 barimo guhugurwa k’ubuhinzi  bubungabunga ibidukikije

Abasaga 344 barimo guhugurwa k’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije

abayobozi batandukanye baganirije abaturage k’ubuhinzi butangiza ibidukikije

Abibumbiye hamwe bagera kuri 344, b’abagore baturuka mu makoperative atandatu yo mu Karere ka Kamonyi  binyuze mu mushinga UMUGORE N’IBIDUJIKIJE bongeye guhabwa amahugurwa  yibanze ku buhinzi bubungabunga ibidukikije  harebwa uko umusaruro wakwiyongera..

Ni amahugurwa yateguwe, hashingiwe ku kwigira ku bibazo nyabyo abahinzi bahura na byo,aho abitabiriye basuzumye ibibazo byugarije ubuhinzi bwabo birimo imihindagurikire y’ibihe, ubutaka butakibasha gutanga umusaruro, ikibazo cy’amazi n’udukoko twangiza imyaka.

Ibi bigafasha  buri koperative ndetse n’abahinzi muri rusange  kugaragaza ibyo bakeneye byihutirwa mu rwego rwo kunoza umusaruro.Hatanzwe ubumenyi n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ifumbire kamere izwi nka compost ,bigishwa uko  ikorwa ivuye  mu bisigazwa by’ibishingwe hamwe n’umwanda w’amatungo,hagamijwe kongera uburumbuke n’ubwisubire bw’ubutaka no kugabanya ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda.

Muri aya mahugurwa  kandi abahinzi banigishijwe gusasira ubutaka,gutera ibimera byongera intungabihingwa buzwi nka  green manure), no kurwanya isuri.

Ku bijyanye n’imihingire, bahuguwe ku gusimbuza imyaka (crop rotation) no kuyihuza (intercropping), urugero rwatanzwe ni urw’ibigori n’ibishyimbo bifatanyiriza hamwe kongera umusaruro no kugabanya indwara.

Bigishijwe ndetse  uburyo karemano bwo kurwanya udukoko hakoreshejwe ibikoresho bidahenze kandi biboneka mu buryo bworoshye nk’ivu, urusenda ,itabi ry’igikamba n’ibindi bimera byirukana udukoko.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amazi, abitabiriye bahuguwe ku kuyakusanya no kuyakoresha neza, harimo no kuvomerera mu buryo bujyanye n’igihe kugira ngo adatakara.

Icy’ingenzi kurushaho ni uko aya mahugurwa ari gukorwa mu buryo bw’imyitozo ngiro bituma abahinzi badahabwa ubumenyi gusa, ahubwo banabasha kubushyira mu bikorwa, bituma  abagore bitabiriye bagira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi, kunoza imikorere y’ubuhinzi butanga umusaruro kandi bubungabunga ibidukikije  banitegura  neza igihembwe cy’ihinga kiri imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *