
Abakozi ba UGAMA barimo guhugurwa uburyo bwo gukusanya amakuru yizewe mu makoperative n’amakusanyirizo y’amata ikorana nayo

Mu rwego rwo kunoza imikorere no kunoza ikusanyamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa 21Mata 2026, abakozi b’umurango UGAMA bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi no kubutanga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ikusanyamakuru kuri koperative
Aya mahugurwa agamije gufasha abakozi gukusanya amakuru mbere na nyuma yo gukorana na koperative ku buryo bwihuse,bunoze kandi , bwizewe bw’ikoranabunga hifashishijwe ikoranabuhanga rya kobo collect .
Ibi bikaba bigamije gufasha nkumenya ibibazo muzi koperative ifite no kumenya igikenewe ngo itere imbere binyuze mu miyoborere n’icungamutungo binoze.
Kobo toolbox ikaba ari imwe muri sisitemu z’ikoranabuhanga izifashishwa mu gukusanya, kubika no gusesengura amakuru, by’umwihariko mu mishinga y’iterambere n’ubushakashatsi.