
Abasaga 344 barimo guhugurwa k’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije

Abibumbiye hamwe bagera kuri 344, b’abagore baturuka mu makoperative atandatu yo mu Karere ka Kamonyi binyuze mu mushinga UMUGORE N’IBIDUJIKIJE bongeye guhabwa amahugurwa yibanze ku buhinzi bubungabunga ibidukikije harebwa uko umusaruro wakwiyongera..
Ni amahugurwa yateguwe, hashingiwe ku kwigira ku bibazo nyabyo abahinzi bahura na byo,aho abitabiriye basuzumye ibibazo byugarije ubuhinzi bwabo birimo imihindagurikire y’ibihe, ubutaka butakibasha gutanga umusaruro, ikibazo cy’amazi n’udukoko twangiza imyaka.
Ibi bigafasha buri koperative ndetse n’abahinzi muri rusange kugaragaza ibyo bakeneye byihutirwa mu rwego rwo kunoza umusaruro.Hatanzwe ubumenyi n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ifumbire kamere izwi nka compost ,bigishwa uko ikorwa ivuye mu bisigazwa by’ibishingwe hamwe n’umwanda w’amatungo,hagamijwe kongera uburumbuke n’ubwisubire bw’ubutaka no kugabanya ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda.
Muri aya mahugurwa kandi abahinzi banigishijwe gusasira ubutaka,gutera ibimera byongera intungabihingwa buzwi nka green manure), no kurwanya isuri.
Ku bijyanye n’imihingire, bahuguwe ku gusimbuza imyaka (crop rotation) no kuyihuza (intercropping), urugero rwatanzwe ni urw’ibigori n’ibishyimbo bifatanyiriza hamwe kongera umusaruro no kugabanya indwara.
Bigishijwe ndetse uburyo karemano bwo kurwanya udukoko hakoreshejwe ibikoresho bidahenze kandi biboneka mu buryo bworoshye nk’ivu, urusenda ,itabi ry’igikamba n’ibindi bimera byirukana udukoko.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amazi, abitabiriye bahuguwe ku kuyakusanya no kuyakoresha neza, harimo no kuvomerera mu buryo bujyanye n’igihe kugira ngo adatakara.
Icy’ingenzi kurushaho ni uko aya mahugurwa ari gukorwa mu buryo bw’imyitozo ngiro bituma abahinzi badahabwa ubumenyi gusa, ahubwo banabasha kubushyira mu bikorwa, bituma abagore bitabiriye bagira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi, kunoza imikorere y’ubuhinzi butanga umusaruro kandi bubungabunga ibidukikije banitegura neza igihembwe cy’ihinga kiri imbere.