
UGAMA yasabye ABUNZUBUMWE-Kivumu kunoza imicungire y’ubworozi bwabo murwego rwo kwirinda ibihombo

Isuzumabikorwa ryakorewe mu itsinda ABUNZUBUMWE-Kivumu,ryagaragaje ko hakenewe kongera akabaraga mu kunoza imikorere yabo kugirango batagwa mu gihombo.
Ni uruzinduko rwakozwe kuri uyu wa,11 kanama 2026 n’umuyobozi w’ibikorwa muri UGAMA,Bwana FURAHA Jean de Dieu, aho yasuye, itsinda ABUNZUBUMWE-Kivumu yo mu Karere ka Rutsiro, muri gahunda UGAMA irimo yo gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amahugu yatanzwe ku bufatanye na Heifer international Rwamda binyuze mu mushinga wa Prism,mu buryo bugamije gusuzuma imikorere y’amatsinda, kububakira ubushobozi no kubafasha gutera intambwe mu kuzuza ibisabwa kugira ngo yandikwe nk’ama koperative.

Mu isuzuma ryakorewe hamwe n’abagize ABUNZUBUMWE-Kivumu ku imikorere y’ubucuruzi bw’ibiryo by’amatungo hamwe n’ubworozi bw’ingurube zabo mu gihe cy’amezi atandatu ashize bityo isesengura rikaba ryagaragaje ko hakenewe kunoza imikorere y’ubu bworozi,hibandwa ku kunoza umushinga w’ibiryo by’amatungo bikungahaye ku ntungamubiri uzwi nka Azora bahuguwe ho na Heifer international Rwanda , gukurikirana neza ibiciro n’amafaranga akoreshwa ndetse no gushyiraho ingamba zatuma ubucuruzi burushaho gutanga umusaruro.
Mugihe kandi uru ruzinduko rugamije kubafasha gusobanukirwa neza no gukemura ibitarumvikanye nyuma y’amahugurwa bahawe, itsinda ryo ryiyemeje gukomeza kurushaho kunoza imikorere,hibandwa mu kuzuza neza inyandiko zose z’ubucuruzi, kugira ngo zibafashe mu igenamigambi no mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.
Itsinda rikaba ryiyemeje kandi no kuzuza ibisabwa byose bisigaye kugira ngo ryandikwe nk’amakoperative bitarenze tariki ya 18 Kanama 2026