
Hari gushyirwa umunzani ku ishyirwa mubikorwa ry’ubumenyi abasaga 268 bahawe na UGAMA

Nyuma y’amahugurwa bahawe ku miyoborere, Imicungire y’imari, Igenamigambi,kuzuza no gufata neza inyandiko z’imari n’ibikorwa , hamwe no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari, ubu noneho UGAMA irimo gukurikirana ishyirwa mubikorwa ryabyo.
Ni amahugurwa yatanzwe na UGAMA k’ubufatanye na Heifer international binyuze mu mushinga Prism aho abagera kuri 268 bahagarariye abandi mu matsinda atandukanye akorera mu turere 15 uyu mushinga Prism ikoreramo bahawe amahugurwa ajyanye nyine n’imiyoborere n’icunga mutungo murwego rwo kububakira ubushobozi no kubategura kuvamo amakoperative ajyanye n’cyerekezo.
Ku ikubitiro abasuwe hamijwe kureba umusaruro wamasomo yatanzwe harimo Abishyizehamwe Remera, Dufatanye Rusekera, TUBEHO NEZA-Kigembe hamwe n’ABESAMIHIGO-Nyanza na Nyaruteja ho muri Gisagara,Terimere mworozi,Ihuriro-Murama nandi matsinda agera kuri 13 agiye atandukanye.


