• +250788872505 / +250788442851
  • ugama@ugama.org.rw
  • B.P. 28 MUHANGA
News
UGAMA yageneye toni eshatu  z’imbuto y’imigozi y’indobanure  abaturage b’Akarere ka Muhanga

UGAMA yageneye toni eshatu z’imbuto y’imigozi y’indobanure abaturage b’Akarere ka Muhanga

Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu yifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere  no kongerera abaturage ubushobozi mu  kwihaza mu biribwa no guhangana n’inzara ishobora guturuka ku ihindagurika ry’ikirere, kuri uyu wa 22 Mata 2026 umuryango UGAMA k’ubufatanye n’Akarere ka Muhanga  watanze toni eshatu z’imbuto  y’imigozi y’indobanure kubaturage b’aka karere.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa  Muhanga akagali ka Gasave umudugudu wa Mbililii aho iyi mbuto y’indobanure itanga umusaruro mwiza mwinshi kandi mugihe gito  yahawe aba bahinzi  nk’igihingwa ngandurarugo gifite uruhare runini mu mibereho y’abaturage no mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imbuto yo gutera kubutaka bwose bafite budahinze,kwihaza mu biribwa,  banahangana n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza imyaka n’umusasuro muri rusange nkuko Umuyobozi  wungirije w’Akarere  ushinzwe ubukungu yabigarutseho.

 Ati:

iyi mbuto ni nziza itanga umusaruro kandi yera vuba ibi rero bishobora gufasha abaturage kubagoboka mugihe iyi imvura  imaze iminsi ibangamira umusaruro w’ubuhinzi ’’.

Abaturage bahawe iyi  mbuto bagaragaje ko iyi mbuto izabafasha kwagura umusaruro  w’ubuhinzi  bwibijumba nk’igihingwa ngandura rugo  bityo bakabasha kwihaza mu biribwa no kubona ibisagurirwa amasoko.

Nimugihe kandi Nikwigize Remy umukozi uhagarariye  UGAMA we  yashimangiye ko iki gikorwa kiri mu  murongo w’ibikorwa by’uyu muryango bigamije guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku buryo burambye, bufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwiteza imbere mu bukungu bityo ashishikariza abahawe iyi mbuto kuyikoresha neza no kuzibyaza umusaruro ugaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *