Koperative y’abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Mukunguri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013 yamurikiwe ubuhunikiro bunini bubiri, buzajya bwifashishwa kubika umuceri w’abaturage igihe cyo gusarura, na nyuma y’uko uyu muceri utunganywa n’uruganda ruri kubakwa ku nkuka za kiriya gishanga.Niyongira Uzziel Umuhuzabikorwa w’iyi Koperative, avuga ibi bigega bizabafasha kurinda ko umuceri wabo wangirika igihe cy’isarura na nyuma…