
KAMONYI:Abakora umwuga w’ubudozi bagiye noneho guhatana ku isoko mpuza mahanga
Abakora ubudozi muma koperative yo muri Kamonyi bibukijwe ko ibyo bagiye kujya bakora bitakiri kurwego rw’Akarere gusa ahubwo ko bagiye kujya guserukira u Rwanda kururando mpuza mahanga.
Ibi byagarutsweho kuwa 27 Gashyantare n’umukozi w’Akarere ushinzwe umuryango Madame UMUHOZA Alexia ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amahugurwa yari yagenewe ama Koperative akora ubudozi muri aka Karere yateguwe n’Umuryango UGAMA muri gahunda yayo yiswe GUHANGA IBISHYA BIRAMBYE(“ mu guteza imbere abagore bo mu cyaro bibumbiye mu makoperative akorera mu Karere ka Kamonyi, binyuze mu kongera umusaruro, kubahuza mu mikoranire no guteza imbere ubucuruzi buboneye, ku nkunga ya Vitoria-Gasteiz city council.

Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe kudoda bigezweho ibikoresho bitandukanye bishobora guhabwa ba mukerarugendo hifashishijwe imashini zigezweho zikoresha umuriro w’amashanyarazi,cyane ko ngo izo bari basanganywe zidafite ubushobozi bwo kudodo ibintu binini ndetse biremereye nkuko babiga.
UGAMA kandi yageneye imashini imwe kuri buri koperative yitabiriye iki gikorwa ifite agaciro k’ibihumbi 750000 frw, ndetse banabwirwa ko bagiye gushyirirwaho isoko rizabafasha kugurisha umusaruro w’ibikorwa byabo ndetse ko aho rizajya ari ahazajya hahurirwa ningeri zose harimo n’abanyamahanga.

Madame UMUHOZA Alexia yagize ati:
“ “Mu izina ry’ubuyobozi turashimira UGAMA umusanzu wanyu n’inkunga mwageneye aya ma koperative ,turizera ko bazabibyaza umusaruro.”
Yabwiye abahuguwe kandi ko bagiye gukora noneho kurwego mpuzamahanga kubera ko ibyo bazakora noneho bizagurwa n’ingeri zitandukanye zirimo n’abanyamahanga.
Ati:
“Ntabwo ibyo muzakora nyuma y’aya mahugurwa bikiri kurwego rw’Akarere gusa ,ahubwo ni kurwego rw’Igihugu kubera ko ibyo muzakora noneho bizajya no hanze y’igihugu cyacu.Muza duhagararire neza rero muruhe isura nziza, kandi mugende mwigishe n’abandi ntibizabe ibyanyu gusa .’’
Nkuko ubuyobozi bwa UGAMA bwabigarutseho,UMUHOZA nawe yasabye aya ma koperative kuzafata neza ibikoresho bahawe ndetse ababwira ko ubuyobozi buzagaruka kureba niba koko ibyo byose byarashyizwe mubikorwa.
Uwayisaba Innocent