
KAMONYI:Ibyishimo byari urujya nuruza mu biroro byo gutaha isoko Rishya!

Mu Karere ka Kamonyi, byari ibyishimo n’umudiho ku bagore n’abakobwa bibumbiye mu makoperative, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro isoko rishya ry’ubugeni.
Ibi byabaye kuri uyu wa 16 Werurwe mu Murenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi ubwo umuryango UGAMA ku bufatanye na ARDE/KUBAHO hamwe na MEDICUS MUNDI ku inkunga ya Vitoria-Gasteiz City council, batahaga ku mugaragaro isoko rishya ryagenewe abibumbiye mu makoperative y’abagore n’abakobwa bakora ibijyanye n’ubugeni muri aka Karere, mu rwego rwo guteza imbere ama koperative hamwe n’amatsinda mato mato ndetse n’amanini hagendewe kandi ku guteza imbere umu gore wo mucyaro.
N’igikorwa cyitabiriwe n’ abayobozi batandukanye ,abanyamuryango b’amakoperative, ndetse n’abafatanya bikorwa muri rusage,aho bose bahurije ku byishimo byo kubona inzozi z’abagize aya ma koperative zigenda zigerwaho kubufatanye n’abaterankunga.

Iri soko ryarimo ibihangano bitandukanye birimo imyambaro, amasakoshi, inkweto,ibikoresho biboshye n’ibindi bikoresho bikozwe mu mpu. Bagaragaje ko iri soko ari amahirwe akomeye bari bategereje igihe kirekire,ndetse ko kubona aho bagurishiriza ibihangano byabo bizabafasha kwigira, kongera amafaranga binjiza no guteza imbere imibereho yabo nay’imiryango yabo.
Nyiramana Odette uhagarariye iri soko yagize ati: “Uyu munsi ni amateka kuri twe. Twari dusanzwe dukora ibihangano ariko tukabura aho tubimurikira no kubigurisha . Ubu twahawe isoko rero , turizera ko ubuzima bwacu bugiye guhinduka.”
Naho HABANABASHAKA Malachie umuyobozi Nshingwabikorwa wa UGAMA yerekanye ko intego yabo ari uguteza imbere ama koperative muri rusange babaha amahirwe yo kwiteza imbere, kubongerera umusaruro no ku bashakira aho bacururiza ibyo byo bakora .Yavuze kandi ko bazakomeza kubakurikirana kugirango barebe ko ibi bishyirwa mu bikorwa.
Ati: Turacyari kumwe nabo no muyandi ma poroje ari imbere ,kandi nubwo bigenga, tuzakomeza kubakurikirana,ndetse turi gokora uburyo tuzatuma turushaho kumenya imikorere yabo kuburyo ibyo abanyamuryango bakoperative zabo basize hano bagomba kubona inyungu zabo ndetse n’ugize icyo yangiza akabibazwa muburyo bw’amategeko.”
Iri soko rikaba ryitezweho kuzabafasha kugera ku ntego zabo ,kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
https://www.ugama.ibirambye shop