
Abakozi muri UGAMA barimo gukarishya ubwenge ku ikoranabuhanga .
Uyu munsi kuwa 09 Werurwe, kukicaro cya UGAMA mu Karere ka Muhanga abakozi b’Umuryango barimo gusoza amahugurwa yari amaze iminsi itanu agamije kubongerera ubumenyi ku ikoreshwa rya porogaramu ya QuickBooks ndetse n’andi ma application. Iyi nimwe muri porogaramu yifashishwa mu micungire y’imari n’ibaruramari mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa yari agamije gufasha aba bakozi kurushaho gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha iyi porogaramu mu kwandika neza ibyinjira n’ibisohoka, gutegura raporo z’imari, ndetse no kunoza imicungire y’imari mu bikorwa by’umuryango.

Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe uburyo butandukanye QuickBooks ikoreshwamo mu gutegura inyandiko z’ibaruramari, gukurikirana amafaranga yinjira n’asohoka, no gutanga raporo zifasha mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.
Bagaragaje ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho kunoza akazi kabo ka buri munsi nkabanyamwuga.
Naho ubuyobozi bwa UGAMA bwo bukavuga ko aya mahugurwa ari intambwe mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi b’umuryango, hagamijwe kunoza imikorere no kongera ubunyamwuga mu mikorere ,icungire n’imikoreshereze y’imari.
Bwagaragaje kandi ko no mubafatanyabikorwa bayo bose gukoresha ikoranabuhanga mubyo bakora ariyo ntwaro yiterambere ryihuse ry’abayigana ndetse ko ari inshingano zayo.
Innocent UWAYISABA
Ni ukuri ibyo mukora biratunezeza, kuko tuhamenyera byinshi
Alphonse urakoze cyane UGAMA irahari kubwanyu